Kishore Kumar Hits

KGB - Arasharamye - Part II şarkı sözleri

Sanatçı: KGB

albüm: Kigaliboyz


Kigali boys its your theme
Uwo mukobwa mbabwira arasharamye
Arasharamye arasharamye
Aca kuba tipe bikarumye
Yarenga bagasigara bararamye
Aca kubasaza bataramye
Yarenga bagasigara bararamye
Abandi mu ruhara ugasanga bishimye
Inkono zitabi zikagwa zicuramye
Kuri bibelon impinja zisharamye
Zimwe zonka intoki zigashiduka zirumye
Yahita zigasigara zasamye
Yarenga zikajya holo zunamye
Inkonda ku matama zumye
Zikisanga ku butaka zahirimye
Ivumbi mu maso ugasanga zahumye.
Ngabo abavumbyi mu tubari bacuramye
Inyota yishe mu mihogo humye
Ngiyo iminwa yumye
Bamubona bakiirora bemye
Bihagararaho kandi mu mifuka humye
Bamwe kuruhande brochette zabahagamye
Yataha bagasigara bamjtaraga bamutaramye
Bamwe bamusebya ngo araryamye
Abandi bamutaka ngo arasharamye
Ese kuki unyanga
Ese kuki unenga
Ese kuki umpinga(Namazeeee)
Ese kuki unyanga
Ese kuki unenga
Ese kuki umpinga(Wasazeeee)
Arasharamye arashamye
Arasharamye arashamye
Arasharamye arashamye
Arasharamye arashamye
Ingo nyinshi hirya hino zirasenyuka
Inkuta nyinshi nazo zikamanyuka
Kwa Biseruka, Kaberuka, Muhanuka
Kwa Mazimpaka, Ruseruka na Mpabuka
Mutima w'urugo aramubona agashiduka
Inyoro nyinshi nazo zikazamuka
Murabizi ko kuri bamwe zibanguka
Benshi baramubona bagahinduka
Mayibobo zamubona zigaswingika
Amacupa ya kore akaguruka
Ama snoop dog yamubona akamoka
Izo za Nyakubahwa zikananuka
Izo za lisani zigaturika
Hagati y'amaguru bigacika
Zero-faute favorée zigapfuka
Bakamera nk'abafashwe n'imishibuka
Kw'ishuri aba prof baramubona
Ingwa n'ama latte bakajugunya
Ba pasteri bamubona bagashiduka
Amarira mu maso akamanuka
Bibliya mu ntoki bagatereka
Ururimi rwabo rugasohoka
Amacandwe naho agakoroka
Amaso si ukuyatereka
Bakibagirwa ibyo kurokoka
N'ibyo gukiranuka
Bakanahaguruka
Bagasimbagurika
Bagasarurika
Fisible zigasimbuka
Sukubeshya bakarusha Semuhanuka
Ese kuki unyanga
Ese kuki unenga
Ese kuki umpinga(Namazeeee)
Ese kuki unyanga
Ese kuki unenga
Ese kuki umpinga(Wasazeeee)
Arasharamye arashamye
Arasharamye arashamye
Arasharamye arashamye
Arasharamye arashamye

Поcмотреть все песни артиста

Sanatçının diğer albümleri

Benzer Sanatçılar