Biroroha gushima
Iyo byose bigenda neza mu buzima
Biroroha gusimba
Iyo amashimwe atemba nk'uruzi impande zose z'ubuzima
Biragora kurinda umutima kutiheba ntiwiganyire
Iyo abandi basubizwa wowe nta gihinduka
Biragora kurinda ururimi kutavuga ibidakwiye
Iyo amasezerano asa nkaho atinda
Ariko nziko ubasha gukora ibirenze ibyo nibwira
Kandi inzira zawe ni ibihumbi ng'ungirire neza
Gusa niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye
Nzakomeza nkwizere
Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye
Nzakomeza nkwizere
Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye
Nzakomeza nkwizere
Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera
Nzakomeza nkwizere
Nakubonye ukora ibirenze ibyo nagusabye
Nakubonye uca inzira naho ntakekaga inzira
Nakubonye ukora ibirenze ubwenge bw'abantu
Nakubonye ukiza n'indwara zananiranye
Nakubonye ubohora imitima yariboshywe
Ubu sibwo narekera, nshoboza kukwizera
Ariko niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye
Nzakomeza nkwizere
Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye
Nzakomeza nkwizere
Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye
Nzakomeza nkwizere
Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera
Nzakomeza nkwizere
Mu misozi mu bibaya
Mu mazi menshi no mu izuba ritwika
Njye naramaramaje
Nzakomeza nkwizere
Igihe ntabona imbere neza
N'igihe ntumva ibimbaho
Nzi uwo namenye
Nzakomeza nkwizere
Ubaye unsubije cyangwa ntunsubize
Ntibiguhindura kuba uri Imana nziza
Nzakomeza nkwizere
Kandi naho isi yakuvuga nabi
Ikakuvuga ibinyoma
Njye nzi uwo nizeye
Nzakomeza nkwizere
Naho abitirirwa izina ryawe
Bibaye ngo nibo baritukisha
Njye nzakomeza nkwizere
Nziko ibyo wibwira kungirira ari byiza
Nzakomeza nkwizere
Поcмотреть все песни артиста
Sanatçının diğer albümleri