Kishore Kumar Hits

Elie Bahati - Aho Hera şarkı sözleri

Sanatçı: Elie Bahati

albüm: Nzakomeza EP


Bakundwa ubu turi ku iherezo
Ryo muri ubu butayu
Turimo gusiganirwa
Kugera muri gakondo
Tuzabonayo za nshuti zacu
Zimwe zari mw'isi
Nyuma zigacyura igihe
Zikajya muri gakondo
Aho hera
Aho hera
Ndifuza kuzagerayo
Nkaririmbana n'abera
Indirimbo zo kunesha
Aho hera
Aho hera
Ndifuza kuzagerayo
Nkaririmbana n'abera
Indirimbo zo kunesha
Bamwe muri abo banyamahirwe
Babaciye ibihanga
Abandi barundwaho amabuye
Babateka mu mavuta
Babonaga irembo riri hafi
Ndetse gutabarwa kwabo
Kwari kubasatiriye cyane
Umukiza abari ahafi
Aho hera
Aho hera
Ndifuza kuzagerayo
Nkaririmbana n'abera
Indirimbo zo kunesha
Aho hera
Aho hera
Ndifuza kuzagerayo
Nkaririmbana n'abera
Indirimbo zo kunesha
Bakundwa turi abana b'Imana
Ariko uko tuzasa
Ntikurerekanwa bene data
Icyakora kuri hafi
Mwibuke ibyabaye ku ba kera
Natwe bitugezeho
Muhumure iyatangiye umurimo
Ninayo izawusohoza
Aho hera
Aho hera
Ndifuza kuzagerayo
Nkaririmbana n'abera
Indirimbo zo kunesha
Aho hera
Aho hera
Ndifuza kuzagerayo
Nkaririmbana n'abera
Indirimbo zo kunesha

Поcмотреть все песни артиста

Sanatçının diğer albümleri

Benzer Sanatçılar