Kishore Kumar Hits

Papi Clever & Dorcas - Ai Mana ndondora şarkı sözleri

Sanatçı: Papi Clever & Dorcas

albüm: INDIRIMBO ZO MU GITABO (Album 1)


Ai Mana, ndondor' umenye
Ibyo nkora byose
Werekane uko ndi kose
Ntifata uko ntari
Werekane uko ndi kose
Ntifata uko ntari
Ndondorera uyu mutima
Ni wowe ushobora
Kugaragaza ibirimo
Mu bgihisho bgawo
(Kugaragaza)
Kugaragaza ibirimo
Mu bgihisho bgawo

Umurika ahatabona
Aho umwijima uba
Umpe umutima ukangutse
Uzinutswe icyaha
(Ohh)
Umpe umutima ukangutse
Uzinutswe icyaha
Kandi umenya ibyo nibgira
Ni imigambi yanjye
(Nibimbamoo)
Ni ibimbamo binyanduza
Bikangira imbohe
(Nibimbamoo)
Ni ibimbamo binyanduza
Bikangira imbohe

Mvugutira kandi unshure
Inkamba zimvemo
(Umpidure)
Umpindure icyuma cyawe
Uhore ukoresha
(Umpidure)
Umpindure icyuma cyawe
Uhore ukoresha
Maze nkwikubite imbere
Mpishurirwe rwose
Yukw' Imana ari urukundo
Rutagira ingano
(Yuko Imana)
Yukw' Imana ari urukundo
Rutagira ingano
(Yuko Imana)
Yukw' Imana ari urukundo
Rutagira ingano
(Yuko Imana)
Yukw' Imana ari urukundo
Rutagira ingano
Yukw' Imana ari urukundo
Rutagira ingano

Поcмотреть все песни артиста

Sanatçının diğer albümleri

Benzer Sanatçılar