Iy' ukiri mu by' isi, wumva byos' ari byiza
Ntacyo wiger' utinya, namba
Ibyiza n' ibibi uti birandeba
Witur' ik' iyakuremye
Kuby' uyikesha byose
Wisanzuye mur' ibyo byaha
Wirengagije ko wacunguwe
Wisanzuye mur' ibyo byaha
Wirengagije ko wacunguwe
N' umwami
Ibuka uwagukunze
Ibuka uwakuremye
Ibuka nyir'ubugingo ufite
Muh'ikaze yinjire akubabarire
Wigenga muby' ukora
Wisanzura mu mvugo
Wibuke ko watijwe kubaho
Guhumeka kwawe
Wabiherew' ubuntu
Subiz' amaso inyuma
Wibuk' Imana yawe
Ibereyeho guhembura
Igwa neza kuri bose
Ibereyeho guhembura
Igwa neza kuri bose
Ni nziza
Ibuka uwagukunze
Ibuka uwakuremye
Ibuka nyir'ubugingo ufite
Muh'ikaze yinjire akubabarire
Ibuka (Yewe musore, yewe munt' ukuze, cyangwa s' ushesh' akanguhe)
Ibuka (Iyi s' urimo, irimo byinshi kandi byose bizahinduk' ubusa)
Ibuka (Ntibizibukw' ukundi, ubwiza n' ubutunzi sibyo bizakugoboka)
Ibuka (Mu minsi y'amakuba, sibyo bizaguherekeza)
Ibuka (Ahubwo uzaherekezwa n' imirimo myiza uzaba warakoze)
Ibuka (Uwitek' imana yawe, uhoraho usumba byose)
Ibuka (Yakuremye az' impamvu)
Ibuka (Yakuremye agufitiy' umugamb' ukomeye)
Ibuka (Kubaho kwawe ntikuzakuber' ubusa)
Ibuka
Ibuka
Поcмотреть все песни артиста
Sanatçının diğer albümleri