Nganji
Nyirabugenge n'ubugenge
Ubwanjye bwameze ubwenge
Siwamenya n'ubugenga
Aho buri burya wasenga
Amajoro ndara niruka
Nkagumya wenda mfukama nkasenga
Nkasaba Imana kuba yamfasha
Nanjye nkahiga ubuzima
Nkatigita ari wowe mpigira
Siwigeze umenya iby'inzira
Umutimanama ntago wigira
Ntiwamenya umwijima
Nyagasani dawe nyir'impuhwe
Mfashiriza nanjye uyu muntu
Areke kunteza imishushwe n'imbeba
Areke kundaburiza
Ese ni iki ntaguhaye? (Ese ni iki ntaguhaye)
Na Kinyatrap uzayitware
Waketse ko njye ntari uwawe
N'umutima naguhaye
Byose utware, byose utware
Kinyatrap uzayitware
Waketse ko njye ntari uwawe
N'umutima naguhaye
Byose utware, byose utware
Nasanze utari uwanjye byibuza nkugira uwanjye
Inzozi nari nararose zose zari izanjye
Nkirya nkimara kugira ngo nkugume impande
Ukadukina nk'aga chase cyangwa se aka dame
Ese urabyibuka byibuza
Mbwira icyo umpora ubu utandiza
Wiyemeje kuzandaburiza
Niba udashaka ko dupfa ubusa
Izi nyandiko zo s'izubusa
N'ubwo umutima ubu uri gushya
Uri gushya, uri gushya, uri gushya eeeh
Ndi mu giti nk'inyoni, kubona unkinira nyinshi
N'ibyo uba umbwira ari byinshi
Uko biri usanga abasinzi
Uri kwiruka usa nk'uwatinze, usubira mu byo warenze
Nyagasani ni we ubizi
Ndi mu giti nk'inyoni
Nyagasani dawe nyir'impuhwe
Mfashiriza nanjye uyu muntu
Areke kunteza imishushwe n'imbeba
Areke kundaburiza
Ese ni iki ntaguhaye? (Ese ni iki ntaguhaye)
Na Kinyatrap uzayitware
Waketse ko njye ntari uwawe
N'umutima naguhaye
Byose utware, byose utware
Kinyatrap uzayitware
Waketse ko njye ntari uwawe
N'umutima naguhaye
Byose utware, byose utware
Поcмотреть все песни артиста
Sanatçının diğer albümleri