Kishore Kumar Hits

Niyo Bosco - Ubutsinzi şarkı sözleri

Sanatçı: Niyo Bosco

albüm: Ubutsinzi


Wamaze igihe kinini
Wicaye ku ntebe y'ubukene
Ariko uranga uyicaramo nk'umutunzi
Wowe n'urubyaro rwawe mwaruhanye uwa Kavuna
Mwirengagiza ibibavuna mwibanda kubibavura
Kumenera icyuya agaciro kawe
Byakugize incungu y'ubuzima bwawe
Kwihangana byababereye umwambaro
Kandi hari benshi mwabereye urugero
Icyizere cyanyu cyabaremeye ishusho
Y'ubuzima butuma tugomba kububaha
Muri intwari
M'urukundo rwuje urugwiro kandi rwigisha imbaga
Mu mibereho iteye ubwuzu gusa itarimo ubukungu
Niko ubanye n'uwawe kandi ntimwashwanye
Ni ubutsinzi bukomeye guhuza imbaraga no muri bike
Icyorezo cyaraje kibasiga muhagaze bwuma
Mubasha guhangana n'ingaruka zacyo
Nticyakoma mu nkokora umurava wanyu
Gutumbira aheza gusa bibamara impumu
Kumenera icyuya agaciro kawe
Byakugize incungu y'ubuzima bwawe
Kwihangana byababereye umwambaro
Kandi hari benshi mwabereye urugero
Icyizere cyanyu cyabaremeye ishusho
Y'ubuzima butuma tugomba kububaha
Muri intwari
Kuba uri umupfakazi ukishakamo ubushobozi
Kuba uri umuntu umwe ugahagararira abantu babiri
Ubumuga bwawe ntibukugire ingaruzwamuheto
Y'amateka ngo wiyicire imibereho
Nawe kwizera yuko urumuri ruzaka
No mu mwijima ugakomeza ukamurika
Nubwo hari igikenewe ngo twese dutizwe imbaraga
Kugirango tubere abitinye akarorero
Gusa ntibitubuza kwitwa abatsinzi
Kwitinyuka ni intabwe itoroka ibizazane
Uko waba umeze kose
Iyo witinyutse ubarusha bose
Muri Intwari

Поcмотреть все песни артиста

Sanatçının diğer albümleri

Benzer Sanatçılar