Hora mama ihorere none
Yee ngo Agasaza gashira amanga
Kasanze inkumi iryamye
Kati byuka unyoze ibirenge
Urakozwa na Nyabarongo
Ayiwee! Nyabarongo umugezi utemba
Hora mama ihorere none
Sinari nzi uko inzara iryana
Nabibwiwe na nyina wundi
Narabwiriwe ndanaburara
Mugitondo ndabusubira
Nizirika agashumi munda
Ayiwe! Imbeba zaho ziragatwara
Yee ngo kwiringira kwibeshya
Wiringira inkumi munzu
Ukibeshya ngo uracyuye
Mugitondo ikagutamaza
Ayiwee! Byarimba ikaguta mu nzu
Hora mama ihorere none
Igihungu cy'icyomanzi
Kimwe kitagira iwabo
Cyabonye ubukwe butashye
Kijya kwambaza ryangombe
Ngo urantsindire iki gitero
Ngo ayiwe mugitondo ndaguha intambo
Igikobwa cy'icyomanzi
Cya kindi cy'ikigenge
Cyabonye ubukwe butashye
Maze kirira mu ndaro
Mu ndaro yo mu gikari
Kiti iwacu barantuye
Ngo ayiwe! Naho ibyahe biragatamba
Hora mama ihorere none
Se w'umuntu yaruse byose
Nyina w'umuntu arabihebuza
Niyo mwaba mutarabanye
Murahura ukamwibwira
Ngo ayiwe! N'ruhanga rwuje urukundo
Nyina w'undi urya si umuntu
Si umuntu urya aragatsindwa
Uraceceka ngo urigunze
Waseka ngo uramuryarya
Akagukwiza muri rubanda
Ayiwe! Ngo igihungu cy'icyomanzi
Hora mama ihorere none
Hora mama ihorere none
Поcмотреть все песни артиста
Sanatçının diğer albümleri