Kishore Kumar Hits

Butera Knowless - Bafana Bafana şarkı sözleri

Sanatçı: Butera Knowless

albüm: Bafana Bafana


Byatangiye imiziki y'ino batayoka
Ngo "abasani b'ino oya ntibashona"
Niyo ibakijije burya ntibasora
Tubakubita imizigo, ubu babaye abafana
Babaye abafana, babaye abafana (babaye abafana)
Bafana Bafana tuyirusha umufana (tuyirusha abafana)
Ntawukivuga ngo ngo "sinkunda imiziki y'abanyarwanda
I came out 2008
Ninjira nera abanusura ku minzani
Plan ari ukujya mu kibuga indani
Pen nyihindura gun, njya guhiga big money
Generation yanjye yaje nka tsunami
Abami n'abamikazi basige ibiwani
Trust me abo bana basibye ibiwani
Middle finger mbohereza mu bapingayi
Talk z'ubufu zuzuye gusebya abasani
Abo bapagani baziciyemo imigani
Fighting twanze guha intsinzi Babylon
Tubyifungamo gihommie dukomeza planning
Mu mutima wanjye mama Or afite Grammy
Nawe arabizi ko mu bahungu mfite crown
TG, gang zose twakoranye journey
Shout out kuri ba Hakizimana Amani
Byatangiye imiziki y'ino batayoka
Ngo "abasani b'ino oya ntibashona"
Niyo ibakijije burya ntibasora
Tubakubita imizigo, ubu babaye abafana
Babaye abafana, babaye abafana (yaaah)
Bafana Bafana tuyirusha umufana (kure cyane)
Ntawukivuga ngo ngo "sinkunda imiziki y'abanyarwanda"
Uyu muziki ureba uri mu byankoboye amavi
Badahwema kuvuga ko bibamena amatwi
Ntava ku izima nanze kuba inkomamashyi
Ngo nce iy'ubusamo ndemera mbabera indushyi
Mpitamo kubanza kwisuganya
Menya umwanzi n'umukunzi, menya n'indyarya
Nisanze mu birura ndi intama
Urukundo rw'iyi njyana rutuma nitanga
Erega icyuya ubira ntabwo cyapfa ubusa
Vuba cyangwa bitinze uraturitsa
Bakajiginywa baribwa bagahigima
Kuko nta ruhare babigizemo nkabaseka
Bisaba ibitambo ni byinshi twiyima
Wiga guca bugufi ku mucyo no mu mwijima
Kwishushanya no kwisanisha n'ubuzima
N'ibyo bitugora, iry'ukuri turarikocora
Twigarurira imitima y'abafana
Ntawugishidikanya imirongo ifite ubukana
Ishyari ni ishyano riganisha ku kwangana
Umuziki nyarwanda kandi urambiwe izo ntonganya
Uwo babajije avuga ko tudashoboye
Ngo bazane umunyamahanga kuko arwaye ifoto ye
Wibuke rubanda ishaka uwayikocoye
Umuswa akima abantu ibyishimo ngo afite inyogo ye
Hari n'abiyumvisha ko ari bwo busirimu
Ni ubupfapfa, iby'abapfu biribwa n'abazimu
Narenze icyo cyiciro cyo gushaka fame
Mfatisha abambere banyumvishe nje kuri FM
Icyo tuzaba ntikirajya ahagaragara
Ni nayo mpamvu tugisangira amamininwa
Ko nta kinanira umutima ushaka
Barajya he ko noneho tugarutse bushyashya
Byatangiye imiziki y'ino batayoka
Ngo "abasani b'ino oya ntibashona" (wapi)
Niyo ibakijije burya ntibasora
Tubakubita imizigo, ubu babaye abafana
Babaye abafana, babaye abafana
Bafana Bafana tuyirusha umufana
Ntawukivuga ngo ngo "sinkunda imiziki y'abanyarwanda"

Поcмотреть все песни артиста

Sanatçının diğer albümleri

Benzer Sanatçılar